Amanda Akariza’ yiyemeje kudaceceka nyuma y’itabwa muri Yombi ry’umuyobozi wa Miss Rwanda
Umwali witwa ‘Akaliza Amanda’ wabaye
Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yagaragaje ko hari ibyo yari yaratinye
kuvuga bijyanye na Ruswa ishingiye ku Gitsina yakunze kuvugwa muri iri Rushanwa.
Amanda yatangaje
ibi nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko
rwataye muri yombi Kagame Ishimwe Dieudonnée ukwekwaho gukorera Ihohotera
rishingiye ku Gitsina Abakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda.
Yaba mu biganiro bibera ku
Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye biragoye gusanga Ingingo ya Miss Rwanda itari
kugibwaho impaka.
Guhera mu Saa Moya z’Ijoro zo kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Mata 2022 kuri
Twitter habereye (Space) ibiganiro bivuga kuri iyi ngingo kugeza mu Rukerera
rwo ku wa Gatatu, ibyafashwe nk’ibisanzwe!
Akaliza Amanda wabaye Igisonga
cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari ibyo azi
kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.
Yagize ati:“Kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye
kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha.”
Nyuma y’uko RIB
yinjiye muri iki kibazo ndetse umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Back Up itegura
irushanwa agafungwa, Akaliza Amanda yiyemeje kuvuga ibyo yari amaze igihe
abitse ku mutima.
Akomeza ati:“Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka. Ibi nanditse ni
uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa
kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.”
Akaliza Amanda yakomeje avuga ko ntawe avugira mu Bakobwa bose bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yiteguye gushyigikira buri wese uzashaka kugaragaza ibyamubayeho.